Muamar Kadhafi (2) :

Imyaka y'ubuzima bwe imyinshi ni iyo yari amaze ayobora Libiya kuko yari ayoboye Libiya imyaka 42 yose kugeza yishwe ku wa kane tariki 20 Ukwakira 2011. Amaze gufata ubutegetsi Koloneli Muammar Kadhafi yafashe ibintu byose byari byarigaruriwe n'abakoloni b'abataliyani abigarura mu maboko y'abenegihugu. Mu mwaka w' 1977 ni bwo yatangaje impinduramatwara y'abaturage ba Libiya maze anashyiraho Komite Mpinduramatwara.

Mu ntambara yashyamiranyije Abagande n'Abatanzaniya Koloneli Muammar Kadhafi yateye ingabo mu bitugu Perezida wa Uganda Iddy Amin Dada amuha abasirikare bagera ku 3000 n'ubwo bwose Iddy Amin Dada yakubiswe inshuro na Tanzaniya muri Mata mu mwaka w'1979 ndetse abasirikare benshi bakagwa muri uru rugamba.

Ikindi kintu cya vuzwe cyane muri Libiya ni ubwicanyi bwabereye ahitwa Lockerbie Kadafi akaba yaritwaye neza kuri icyo kibazo kuko yohereje abakekwagaho gukora ubwo bwicanyi bajyanwa imbere y'ubutabera bw'igihugu cya Ecosse mu mwaka w' 1999 bituma ONU ikuraho ibihano yari yarafatiye igihugu cya Libiya. Intambara muri libiya.

Guhera mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka 2011,bamwe mu baturage batangiye gahunda yo guhirika ubutegetsi bwa Kadhafi bakaba baraje gufashwa n'ingabo za OTAN zirangajwe imbere n'Abafaransa. Abantu benshi bagiye bagira bati abashaka gukuraho Kadhafi bafite ikibazo gishingiye ku murengwe bamaranye imyaka myinshi mu gihe abandi bagiraga bati Kadhafi ni umunyagitugu ndetse ararambiranye nave ku butegetsi n'abandi bayobore.

Kadafi we yumvagako bigoye kurekura ubutegetsi ndetse yabwiye televiziyo y'Abanyamerika ya ABC agira ati «Abaturage banjye barankunda bazapfa kubera kundwanaho».Kadafi na we yafashe intwaro atangira kurwana n'abamurwanyaga yitaga imbeba cyangwa akabita abanywa ibiyobyabwenge.

Kadafi n'umuryango we:

Kadafi ya pfuye afite abana icyenda barimo umwe w'umukobwa yareze nk'umwe mu bana be ndetse akanagira umugore witwa Safia Farkash. Intambara irangiye umuryango wa Kadhafi na bamwe mu bana be barishwe ndetse abandi barahunga barimo n'umugore we.

Wa mwana ya reze nk'uwe ya pfuye mbere y'itangira ry'intambara yo guhirika ubutegetsi akaba yarishwe n'abanyamerika mu gitero cya El Dorado cyagabwe i Tripoli na Benghazi icyo gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikaba yarategekwaga na Ronald Reagan. Iki gitero cyagabwe muri Libiya kuwa 15 Mata 1986.

Abana ba Kadafi:

Nk'uko twabivuze, mbere y'urupfu rwe ndetse n'urwa bamwe mu bana be Koloneli Muammar Kadhafi yari afite abana icyenda barimo umwe w'umukobwa yareze nk'umwe mu bana be.